IGIHE Burundi

Amakuru, Poritike, Ubutunzi, Diaspora, Inkino, Muzika & Amasanamu, Ubuhinga bwa none, Akahise......

Accueil > Amakuru > Rwanda > Ijambo rya Paul KAGAME ashima intsinzi y’imfatakibanza yaronse

Ijambo rya Paul KAGAME ashima intsinzi y’imfatakibanza yaronse

samedi 5 Myandagaro 2017, par Egide NDUWIMANA

Ibiharuro vy’imfatakibanza vyerekana ko Paul KAGAME ariwe ari imbere y’abo bahiganwa, gushika ubu akaba afise amajwi 98,66 kw’ijana, agakurikirwa na Philippe MPAYIMANA yitoze nk’uwigenga yaronse amajwi 0,72, uwa nyuma akaba ari HABINEZA Frank yitoje ku ruhande rw’umugambwe Green Party yaronse amajwi 0,45 kw’ijana.

Umukuru w’umurwi ujejwe gutegura amatora, Kalisa MBANDA yavuze ko ibiharuro vya nyuma bizomenyekana kuri uwu w’Imana, ariko ko biboneka neza ko Paul KAGAME yahora arongoye igihugu ariwe azotsinda amatora.

Mw’ijambo yashikirije, Paul KAGAME yashimiye abagize uruhara mw’itorwa ryiwe. Muri iryo jambo yagize ati :

“Ndagira ngo mpere ku bo turi kumwe hano, bafashije ku buryo bw’umwihariko mu gikorwa cyo kwamamaza no mu gikorwa cy’amatora yarangiye ibisigaye bikaba ari ukubara amajwi ubwo nabyo bikaba biri hafi kurangira.

Ibyo bamaze kutugezaho ni uko FPR Inkotanyi yatsinze amatora ubwo rero ndashimira cyane abayobozi, abayoboke, intore z’umuryango FPR Inkotanyi mwese ndabashimiye cyane.

Intsinzi ni iyanyu, ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi ihangana n’ibibazo yahanganye n’ibibazo byinshi ariko tukaba dukomeza gutera imbere tukaba tugejeje aha tuhigejeje ndetse tuhagejeje n’igihugu cyose dufatanyije.

Nashimiye abayobozi, nashimiye, abayoboke namwe mwese FPR inkotanyi aba kabiri nkurikijeho ni abandi banyarwanda bose nabo twafatanyije. Ari imitwe ya politiki yindi umunani, izwi twavuze, twamamaje hamwe, ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’aya matora amapariti abiri n’abayoboke bayo nabo ndabashimiye ko bagerageje.

Ntabwo nakwibagirwa gushimira umuryango wanjye nabo ni Inkotanyi. Abana b’inkotanyi na bo baba ari zo, ndakurikizaho gushimira abantu bari hano batari bake baduherekeje aho twagiye hose ndetse nta nubwo basize imiryango yabo inyuma nabo bazanye n’imiryango yabo aho tugiye hose buri karere nabo babaga bahari, ndabashimiye cyane.

Muri bo hari abikorera ku giti cyabo, ndagira ngo nshimire abo bikorera batanze umusanzu munini watumye amatora ashoboka, akagenda neza, ntabwo twigeze tubura amikoro kubera bo kubera n’abanyamuryango bandi mwese, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri hano.

Ndagira ngo na none nshimire cyane, hari abana, hari abasore n’inkumi bateguye ibikorwa byose kuva aho byatangiriye kugeza n’uyu munsi. Urebye uko ibintu byari biteguye, kuva bigitangira kugeza n’ubu, ahantu twahuriraga n’abantu benshi, ibihumbi byinshi, amagana ariko ugasanga byateguwe neza; ababyeyi barafashwa, abana barafashwa, abakuru n’abandi ibintu byose biri ku murongo, uwarwaye agahabwa umuti, ufite inyota agahabwa amazi mbese mu buryo bw’imitegurire (organization) ntacyo umuntu yabanenga, mwarakoze cyane.

Abo ni abahungu n’abakobwa b’imyaka 18,20, 25, 30 abo nibo bakoze ibi byose mureba, ndabashimira n’abari babayoboye.

Ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi, abaririmbyi, batubaye hafi igihe cyose ahari imbeho bakatumara imbeho, ahari hashyushye bakahashyusha kurusha.

Hari ndetse n’abanyamakuru baba abo mu gihugu, abo hanze, baba abo bose bakora imirimo itandukanye, abafotora, abakoresha imbuga nkoranyambaga (social media) ndetse ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku isi muri uwo mwanya bibereyeho.

Ahasigaye rero ngira ngo amateka atugejeje hano nayo murayazi. Urareba imyaka irindwi ishize igikorwa nk’iki nacyo cyarabaye kigenda neza ubu ndetse cyabaye neza kurushaho ariko ntabwo icyo gihe byari byateguwe ko ibintu bizakomeza nkuko byagenze ubu.

Hagati aho, abanyarwanda benshi, duhereye ku masinyatire miliyoni enye zirenga, ukagera kuri referendumu bikagera no kuri FPR ubwayo aho byose byaganishaga kandi byemezaga gusaba ko nkomeza kubabera umuyobozi.

Nabwiye abantu ubushize ko iyo bitaza kuba, njye nta kibazo nari mfite cyo gukomeza uko byateguwe bikagenda uko ariko kose mubishaka bikajya no ku bandi banyarwanda dushobora kujya inyuma bakatubera abayobozi.

Ni ukuvuga ngo njye ndi hano kubera ko nubahirije ibyo nasabwe namwe ndetse uyu munsi bikaba bigaragara ko mwabyemeje. Byari nko kuvuga ngo nubwo […] ndetse icyo nabonye njye turi mu gihe cyo kwiyamamaza ’ibyabaye mu matora, bisa n’aho icyo gikorwa cyo kugira ngo nkomeze mbabere umuyobozi cyavuzwe ho byinshi cyane cyane n’abo hanze ubwo banengaga icyo abanyarwanda bahisemo gukora. Muri ibi bikorwa tugenda tuvamo, bisa n’aho abanyarwanda babyerekanye ko byari byo bitari ibintu byo kunyura iruhande gusa.

… rero akazi ubu kagiye gutangira na none nkuko twari dusanzwe tugakora, ubu ni imyaka irindwi yo gukomeza kwita ku bibazo dufite nk’u Rwanda, byugarije abanyarwanda ndetse birimo gukomeza k’umunyarwanda, aba umunyarwanda, ko tudaharanira kuba ikindi kintu kitari umunyarwanda ahubwo dushaka kuba umunyarwanda muzima wigeza kuri byinshi uko tubyifuza.

Bantu mwese muri hano njye numva igikorwa nk’iki kiba kiremereye tujye tugitwara nk’ikiremereye cyane cyane ko demokarasi yacu n’ubumwe gukomeza kubitsindagira ni ikintu ubwacyo kiremereye, tujye tubifata nk’ikintu dutekereza buri munsi kandi dukora tuganishaho buri munsi.

Ndagira ngo nsoze mbashimira”


IGIHE

Messages

  • Amatora yo mu Rwanda yabaye mu mahoro ntangere,atari nkayino mu Burundi mubicanyi baba DD,kizigenza Nyakubahwa Paul Kagamé,indongozi ibihugu vy’Africa bikeneye ni nk’uyu mushingantahe,bravo FPR bravo le Rwanda

Un message, un commentaire ?


ANDIKA ICIYUMVIRO CAWE KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKWA RY’ICIYUMVIRO CAWE:
Ntiwandike ibitajanye n’iyi nkuru, ibitutsi, ivyararaza uwundi canke ibicanishamwo, ntiwandike ibiteye isoni.
Andika email yawe aho vyagenewe. Iciyumviro cawe kija ahabona ari uko camaze gusuzumwa na IGIHE.bi.
Ibi bidakurikijwe, iciyumviro cawe gishobora kutaja ahabona canke kigafutwa, murakoze.